News

Irushanwa ry’Agaciro Development Fund ryashyizwe hagati y’imikino y’Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryandikiye amakipe yaje mu myanya ine ya mbere mu mwaka ushize w’imikino,

riyamanyesha ko Irushanwa ry’Agaciro Development Fund ry’uyu mwaka rizaba hagati ya tariki ya 12 na 25 Nzeri 2019.
Muri aya matariki hari abakinnyi bazaba bari mu ikipe y’Igihugu Amavubi izaba iri kwitegura umukino ubanza izahuramo na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) kizabera muri Cameroun mu 2020.

Irushanwa ry’Agaciro ryagombaga gutangira tariki ya 18 Kanama ariko bitewe n’uko Shampiyona yigijwe inyuma kubera imikino y’ikipe y’igihugu izaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, itangira rya Shampiyona rishyirwa tariki ya 4 Ukwakira.

Ibi byatumye n’Irushanwa ry’Agaciro ryigizwe inyuma, aho FERWAFA yemeje ko rizakinwa hagati ya tariki ya 12 na 25 Nzeri ndetse yamaze kubimenyesha amakipe azarikina ari yo: Rayon Sports, APR FC, Mukura Victory Sports na Police FC.

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ izakina umukino wo kwishyura izahuramo na Seychelles mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, tariki ya 10 Nzeri mu gihe kandi n’ikipe ya CHAN izakirwa na Ethiopia mu mukino ubanza tariki ya 20 Nzeri.

Umuvugizi wa FERWAFA, Mugabe Bonnie yabwiye IGIHE ko bateregereje icyo amakipe azakina iri rushanwa avuga kuri iyi gahunda yamenyeshejwe.
Ati” Irushanwa ryashyizwe hagati ya tariki ya 12 na 25 Nzeri 2019 kandi amakipe n’Agaciro Development Fund twarabamenyesheje. Dutegereje icyo babivugaho, niba babyifuza kwitabira, ni ba nta mpamvu zihari irushanwa rizagenda uko twabipanze.”

Muri aya makipe ane azakina iri rushanwa, atatu muri yo afite abakinnyi mu ikipe y’igihugu izakina na Seychelles ndetse ibi byerekana ko umubare w’abo ushobora kwiyongera ku mukino wa Ethiopia kuko ho hazakoreshwa abakina imbere mu gihugu gusa.

Mu bakinnyi bahamagawe kuri uyu wa Mbere, APR FC ifitemo umunani, Rayon Sports bane mu gihe Police FC ifitemo umukinnyi umwe.

Rayon Sports yiteguye gukina iri rushanwa
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko nta mpungenge batewe no kuba iri rushanwa ryahujwe n’imikino y’ikipe y’igihugu kuko Rayon Sports ifite abakinnyi benshi.

Ati” Kuba muri ayo matariki hari abakinnyi benshi bacu bazaba bari mu Mavubi ntabwo ari ikibazo cy’ikipe imwe ku giti cyayo, amakipe menshi muri ayo ane azaba afitemo abakinnyi, usibye natwe hari abadukubye kabiri mu bakinnyi bahamagawe, twe nta mpungenge dufite.”

“Ni irushanwa ridufasha gutegura abakinnyi umuntu yakwita iry’imyitozo, Rayon Sports twaguze abakinnyi benshi ku buryo nta mpungenge dufite zo gukina iri rushanwa. Nibwira ko ari irushanwa ridufasha kwinjira muri Shampiyona neza kandi twatangiye imyitozo kare. Twishimiye irushanwa kuko rituma nka twe Rayon Sports dutanga umusanzu wacu nk’Aba-Rayon mu gushyigikira cyangwa kubaka igihugu cyacu dufasha kwinjiza amafaranga ajya mu Kigega cy’Agaciro Development Fund.”

Hafi 1/3 cy’abakinnyi ba APR FC ntabwo bazakina iri rushanwa

APR FC yamaze gutangaza abakinnyi 25 izakoresha mu mwaka utaha w’imikino ndetse kugeza ubu abahamagawe mu Mavubi azakina na Seychelles ni umunani, bashobora kwiyongera kuri Ethiopia kuko ho hazamagarwa abakina imbere mu gihugu gusa.

Kuri aba, ushobora kongeraho abarimo Nizeyimana Djuma na Mushimiyimana Mohamed bamaze iminsi bafite imvune, aho bivuze ko byibuze APR FC kugeza ubu yaba ifite abakinnyi batarenze 15 bakina iri rushanwa.

Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko bufite abakinnyi beza kuri buri mwanya, aho umukinnyi ubanza mu kibuga n’umusimbura baba bari ku rwego rumwe ku buryo nta mpungenge bwaterwa n’abahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

IGIHE yumvise ko mu gihe haba ikibazo cy’umubare muto w’abakinnyi, APR FC ishobora kwifashisha bamwe mu bakiri bato bo mu Ishuri ryayo ry’Umupira w’Amaguru bakina mu Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri n’ubwo kugeza ubu iyi kipe itarafata umwanzuro.

Rayon Sports yegukanye iri rushanwa mu mwaka ushize nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0, imaze kuritwara inshuro eshatu mu nshuro enye rimaze kuba, aho indi nshuro ryabaye mu 2015 ryatwawe na Police FC itsinze Sunrise FC ku mukino wa nyuma.

Contribute for
Dignity & Self reliance
You can make a contribution though the channels